2
CHUK Hospitals
CHUK Coordination Night, duty Holidays :+250 788 304 005 / Toll Free: 2023
Mobile Navigation

Uruhinja rwavukanye ikibyimba k’umutwe rwarokowe n’abaganga b’abanyarwanda kuri CHUK ku mafaranga (=15,000Frw)

Kigali, 25 Gicurasi 2017, saa mbili 8.00am kugeza 8:30am: Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK byagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kibanze ku nkuru nziza itaramenyekanye cyanye “Uruhinja rwari rufite ikibyimba kinini rwasaga nkaho rwikoreye imitwe ibiri” rwarokowe n’abaganga b’abanyarwanda, ku mafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw) gusa.
Iki kiganiro cyayobowe na Dr Muneza Severien inzobere mu kubaga imitsi n’ibindi bijyanye n’indwara zifatanye isano n’ubwonko (neuro-surgeon mu rurimi rw’ cyongereza).

Niyigena Claudine, yavutse tariki 26 Mutarama 2017 mu Akagali ka Rwimishinya, umurenge wa Rukara ni mu karere ka Kayonza. Uyu mwana muto cyane yavukanye ikibyimba mu mutwe agaragara nk’ufite imitwe ibiri kuko icyo kibyimba cyarutaga umutwe we akaba ari nacyo cyariho umusatsi.

Niyigena Claudine wavukiye kigo nderabuzima cya Rukara yaje gukorerwa “transfer” ajyanwa mubitaro bya Gahini aho yavuye yoherezwa kubitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali- CHUK. Agejejwe i Kigali mu kwezi kwa kane yaje kuvurwa n’abaganga b’inzobere mu kubaga ku bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali CHUK bayobowe na Dr Muneza Severien, inzobere mu kubaga imitsi n’ibindi bijyanye n’ indwara zifatanye no ku bwonko tariki 21 Mata 2017.

Icyatangaje umuryango n’inshuti bakurikiranaga kandi bagasura N.Claudine, ni uko kubaga icyo kibyimba uwo mwana yari afite byatwaye amafaranga ibihumbi cumi na bitanu by’amanyarwanda (15,000 Frw), aho bari biteze gushakisha inkunga yo kumushakira ubuvuzi mu bihugu byateye imbere; ibyo nyina akaba yarabikesheje ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

Kubona uyu mwana ukiri muto cyane yarakize kandi avuwe n’abaganga b’abanyarwanda, ku burwayi nka buriya, n’ibyo kwishimira kandi bitanga icyizere ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu buvuzi.

Hakenewe ubuvugizi n’inkunga mu gufasha abarwayi badasobanukiwe kugana ibitaro hakiri kare mu gihe abaganga ba CHUK bavuye Niyigena Claudine, bemeza ko buriya burwayi bufitwe n’abandi benshi ariko ugasanga batazi aho bakwivuriza.
Bamwe bahitamo ubuvuzi gakondo, abandi nabo bakajya mu mahanga, ndetse bagatanga n’ibya mirenge kubera kutamenya ko ubushobozi bwo kubavura buhari mu bitaro bikuru byo mu Rwanda.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara umukozi ushinzwe Itumanaho muri CHUK, Bwana Pascal MBUGUJE, Tel +250788210777, e mail: paccemigb@ gmail.com