2
CHUK Hospitals
CHUK Coordination Night, duty Holidays :+250 788 304 005 / Toll Free: 2023
Mobile Navigation

Ubuvuzi bwo kubaga udafunguye inda cg Laparoscopic Surgery bumaze gufata intera ishimishije mu Rwanda

Kigali, 30 Mata 2021, Ku nshyuro ya gatanu ngarukamwaka, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali biri mu gikorwa cyo guhugura abaganga b’inzobere mu kubaga ndetse n’abanyeshuri b’ishami rya kaminuza bimenyereza umwuga w’ubuvuzi , uburyo bwo kubaga udafunguye inda hifashishijwe ikoranabuhanga cg Laparoscopic Surgery binyuze mu mushinga wa guverinoma y’ububiligi ARES-PFS2018, wahaye kaminuza y’u Rwanda amahirwe yo gutanga amahugurwa y’umwuga, harimo n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kubaga Minimally Invasive Surgery.

Iyi gahunda yatangiye muri 2015 iza gushyirwamo imbaraga muri 2017 igeze ku ntambwe ishimishije; Kuva mu 2017, hashyizweho ingufu nyinshi hagamijwe gushimangira kubaga badafunguye inda (Minimally Invasive Surgery) mu Rwanda: Abaganga icumi batoranijwe bo mu Rwanda barimo abaganga rusange, abaganga b’abagore n’abashinzwe urologiya bo muri CHUK, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) na CHUB, batangiye gahunda y’Amahugurwa y’abatoza (Training of Trainers) kuri CHUK. Mu buryo bukomatanyije , impuguke n’inzobere zo mu bitaro byateyimbere mu bubiligi zizakomeza gukorana n’abaganga babaga bo mu Rwanda babatoza kuzamura ireme ry’ubu buvuzi mu guhuza ibipimo bya MIS.
Dr Nyundo Martin inzobere mu kubaga akaba anakuriye ishami ry’ibikorwa bw’ubuvuzi kuri CHUK agaruka kuri iyi gahunda yo kubaga MIS aremeza ko nubwo ibihugu byatey’imbere byatangiye kuyishyira mu bikorwa ahagana mu 1990 , intambwe imaze guterwa mu bitaro bine by’ingezi mu gukoresha iyi gahunda ya laparoscopic surgery ishimishije kandi mu minsi ya vuba buzaba bukoreshwa no mu bindi bitaro bishingiye ku gusangira ubumenyi no guhugurana.

Kugeza ubu ibitaro bine byo mu Rwanda CHUK, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) Ibitaro bya gisirikare by’Urwanda RMH na CHUB, bikomeje kwihugura iyo gahunda ya MIS kugirango bigendane n’aho iterambere ry’ubuvuzi rigana, kubaga muganga yifashishije Kamera bityo kuyobora ibikoresho byo kubaga byinjizwa mumubiri hifashishijwe videwo kuri ecran.

Ibi bikihuta mu gihe uburyo bwa gakondo bwo kubaga busaba igihe kirekire cyo gukira, MIS ifite inyungu kumurwayi harimo umutekano wiyongereye, kwandura gake, kugabanya gutakaza amaraso, no kumara igihe gito mu bitaro.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara umukozi ushinzwe Itumanaho muri CHUK, Bwana Pascal MBUGUJE, Tel +250788210777, e mail: paccemigb@ gmail.com