2
CHUK Hospitals
CHUK Coordination Night, duty Holidays :+250 788 304 005 / Toll Free: 2023
Mobile Navigation

Nyirandimubandi Alphonsine District Rulindo Sector Murambi

“Naje nturuka mu kagali ka Gatwa umudugudu wa Gisiza, umwana yitwa Esther Niyogushimwa (Amezi 10), ikibazo narimfite namubyaye afite amano 6 nza kujya ku bitaro bw’iwacu I Rutongo banyohereza CHUK ngezyo baramupima bakajya bampa RDV ngeze aho numvako ndambiwe ndavuga ngo ngiye kubivamo amano azayahamane, gusa dogiteri aramwira ngo sincike integer ndataha, baza kongera kumpamagara mpura na dogiteri ampa rendez-vous yo kuza ino ahangaha mu byukuri sinari mpazi nibwo bwambere nari mpakandagiye, ubwo naraje ngeze hano baranyakiriye baduha RDV bazadukoreraho mu byukuri umwana wanjye abantu baramubonaga bagaseka, nareba amaguru afite nkababara, ntago nashakaga ko umuntu areba amaguru yee nahoraga nyahishe, aho ngeze mu bantu nkahisha kuko yaratandamye utuno twararenze tureba hariya ariko hano twahuye n’abagiraneza baradufasha ntani giceri cy’atanu batwatse amano y’Umwana bayakuyeho mu by’ukuri ibyo badukoreye birarenze ndashima Leta y’ubumwe…”