Nari maze imyaka irenga ibiri ndwaye ibere; havagamo ibintu bitari amaraso bitari amazi bitari n’amashyira bimeze nk’uruvange. Narivuje ngera CHUK bamfata ibizamini bambwira ko bishobora kuzashyira ariko bangira inama yo kugaruka biramutse bikomeje, none abaganga ba CHUK baje hano ku bitaro bya Nyamata bansuzumye bashyira kuri gahunda yo kuzabagwa ibere mu minsi ya vuba, uretse nanjye turabyishimiye turi benshi, batwegereje ubuvuzi!