2
CHUK Hospitals
CHUK Coordination Night, duty Holidays :+250 788 304 005 / Toll Free: 2023
Mobile Navigation

Ibyo wamenya ku ndwara yo kutabira ibyuya

Kubira ibyuya ni bumwe mu buryo karemano umubiri wifashisha usohora imyanda, toxins, yaba iba yakomotse ku byo twariye, twanyoye cyangwa se imiti iba yakoreshejwe mu kuvura uburwayi runaka. Umubiri w’umuntu kandi ukora ukanasohora ibyuya nk’uburyo bwo kuringaniza ubushyuhe bwawo.

Kubira ibyuya by’umurengera ni ikibazo ku buzima bwa muntu, ariko nanone, kubira bike no kutabibira ni ikindi kibazo. Umuntu ufite uburwayi bwo kutabira ibyuya, ashobora gukora siporo cyangwa imirimo isaba ingufu nyinshi ariko ntabire ibyuya.

Mu kiganiro umuganga w’indwara z’uruhu wo mu bitaro bya CHUK, Dr Bazirisa Frida, yagiranye na IGIHE yasobanuye byinshi kuri iyi ndwara yitwa Anhidrosis.

Yavuze ko kutabira ibyuya cyangwa kubira ibidahagije, biterwa n’ibibazo bitandukanye biba byabaye ku muntu, bitera ibice by’umubiri bishinzwe gukora ibyuya kudakora akazi kabyo, cyangwa ntigakorwe neza.

Ati “Iyo umuntu ahiye ku gice runaka cy’umubiri, icyo gice gitakaza ubushobozi bwo gukora no gusohora ibyuya. Mu ruhu rw’umuntu, haba harimo udusabo tw’ibyuya, tubitunganya tukanatuma bisohoko. Hari igihe umuntu avuka imvubura z’ibyuya zidakora, bikazakomeza kumugiraho ingaruka.”

Icyakora nanone, Dr. Bazirisa yavuze ko hari igihe umuntu atangira atabira ibyuya cyangwa abira bike cyane, ariko nyuma impamvu zabiteraga zavaho akabira ibyuya nk’uko bisanzwe.

Ubuvuzi buhabwa umurwayi wa kanseri na bwo, bushobora kuba intandaro yo kutabira ibyuya. Icyuma gikoreshwa mu buvuzi buzwi nka Radiotherapy cyangiza imvubura z’ibyuya maze umuntu ntabire ibyuya nk’uko bisanzwe cyangwa bikabura burundu.

Ati “Iyo imvubura z’ibyuya zangijwe n’iyo mirasire, ntabwo umubiri ushobora gukora no gusohora ibyuya. Ni kimwe n’uko yaba yarahiye udusabo tw’ibyuya tugapfa.”

Umuntu utabira ibyuya kandi byari ngombwa, hari ubwo agira ubushyuhe bwinshi mu mubiri, kandi hari ubwo aba yumva adatekanye.

Ibi kandi byashimangiwe n’umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa, wabwiye IGIHE ko nyuma yo gukora siporo aba yumva ashya imbere mu mubiri.

Ati “Iyo maze gukora siporo, abandi twakoranye babira ibyuya byinshi, ariko njye haza duke, kandi nabwo tuza mu kwaha. Mba numva nshyushye cyane mu mubiri, ariko ndabyihorera, kuko mba numva ntacyo nabikoraho.”

Kutabira ibyuya bigira ingaruka ku muntu kugera no ku mikorere y’ubwonko. Mu rwego rwo kugabanya ingaruka zigera ku muntu ufite ubu burwayi, Dr. Bazirisa yagiriye abantu inama z’ibyo bakora n’ibyo bakwiye kwirinda.

Ati “Ikintu cya mbere umuntu utabira ibyuya akwiye kwirinda, ni ukujya ku zuba. Ni ngombwa kujya kwa muganga, kuko hari ubuvuzi ashobora guhabwa agakira burundu cyangwa akoroherwa. Aho umuntu yahiye hashobora guterwa urundi ruhu rufite imvubura z’ibyuya. Ufite iki kibazo, yirinda kujya ahantu hafungiranye cyane cyane mu bihe by’ubushyuhe.”

Abafite ikibazo cyo kutabira ibyuya kandi bagirwa inama yo koga umubiri wose mu rwego rwo kuzibura utwenge tw’uruhu no kwambara imyenda itabegereye.