2
CHUK Hospitals
CHUK Coordination Night, duty Holidays :+250 788 304 005 / Toll Free: 2023
Mobile Navigation

Hari abanyarwanda babyinira ku rukoma nyuma yo kumva ko hari serivisi yo kubagisha inda n’amabere mu Rwanda

Ni ubuvuzi ubusanzwe bwakorwaga mu buryo bwa magendu bitewe n’uko hari abakeneraga kwiyongeresha cyangwa kwigabanyirisha bimwe mu bice byabo by’umubiri, ariko bakaba ntaho babona iyo servisi ikorwa mu buryo bwemewe mu gihugu.

Bamwe mu baturage biganjemo abagore n’abakobwa baganiriye na RADIOTV10 mu mujyi wa Kigali bavuga ko bije nk’igisubizo cy’abahoraga baterwa ipfunwe n’uko ibice bimwe by’umubiri wabo biteye, kandi ngo bibaye nta ngaruka benshi baba bashyizwe igorora.

Uwimana Jeanne yagize ati” Njyewe bibaye nta ngaruka byagira ,nagenda bakangabanyiriza iyi nda kuko irambangamiye cyane.”

Naho uwitwa Mukeshimana Beatha we yavuze ko ashaka ko bamwongerera ikibuno cyangwa se amabere.

Ati” Kuba ntagira ikibuno kinini mba numva binteye isoni, ariko niba bidahenze njye nzajyayo rwose bamfashe.”

Prof. Faustin Ntirenganya inzobere mu bijyanye no kubaga ndetse no gukosora bimwe mu bice by’umubiri mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, avuga ko kugeza ubona hari igice cye gifite inenge cyangwa kiremye uko atabyishimiye ,abagana bakamufasha kubikosora kandi ngo nta ngaruka bigira ku bikoze .

Umuntu ufite ibice by’umubiri atishimiye barabitunganya agashira ipfunwe

Ati” Kugeza uyu munsi,umuntu ufite ikibazo cy’imiterere y’igice cy’umubiri we, nk’ubushye,ibibari n’ahandi wenda hatameze neza nk’uko abishaka yewe n’ugamije ubwiza, araza tukabikosora “.

N’ubwo hari abacyumva ko ntawatinyuka gukandagira imbere ya dogiteri ngo ariyongeresha cg aragabanya kimwe mu bice bigize umubiri we, hari n’abemeza ko iyi nzira izayobokwa n’abatari bake,cyane ko hari n’abaherutse gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga baguwe gitumo barikwiyongeresha ibibuno ariko mu buryo bwa magendu.